Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 1 Amategeko
Ikinyabiziga cyose cyangwa ibinyabiziga bigenda bigomba kugira:
  • A. Umuyobozi ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. Umuherekeza
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 2 Amategeko
Ijambo “akayira” bivuga inzira nyabagendwa ifunganye yagenewe gusa:
  • A. Abanyamaguru
  • B. Ibinyabiziga bigendera ku biziga bibiri
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 3 Amategeko
Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ushobora kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera utwo turanga cyerekezo tumenyesha :
  • A. Igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
  • B. Ahegereye umurongo ukomeje
  • C. Igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda mu cyerekezo bajyamo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. A na C nibyo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 4 Amategeko
Ahantu ho kugendera mu muhanda herekanwa n’ibimenyetso bimurika ibinyabiziga ntibishobora kuhagenda :
  • A. Biteganye
  • B. Ku murongo umwe
  • C. A na B nibyo
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 5 Amategeko
Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa buri mwaka:
  • A. Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange
  • B. Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
  • C. Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 6 Amategeko
Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
  • A. cm75
  • B. cm125
  • C. cm265
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI