Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 55 Amategeko
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza:
  • A. ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
  • B. ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
  • D. ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha
Ikibazo 56 Amategeko
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko kuruhande kimwe n’ubwa romoruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza ibipimo bikurikira:
  • A. m 1.25 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. cm 30
  • C. cm 75
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 57 Amategeko
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira itara ry’ubururu rimyatsa riboneka mu mpande zose:
  • A. ibinyabiziga bifite ubugari burenga m 2 na cm 10
  • B. ibinyabiziga bya police y’igihugu
  • C. ibinyabiziga ndakumirwa ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. ibisubizo byose ni ukuri

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 58 Amategeko
Ibinyabiziga bihinga n’ibindi bikoresho byihariye bikoreshwa n’ibigo bipatana imirimo, iyo bigenda mu nzira nyabagendwa igihe cya nijoro cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze bitagishoboka kubona neza muri m 200 bishobora kugaragazwa inyuma n’amatara 2 atukura, bipfa kuba bitarenza ibipimo bikurikira:
  • A. kutarenza umuvuduko wa km20 mu isaha
  • B. uburebure bwabyo habariwemo ibyo bitwaye bukaba butarengeje m6
  • C. uburebure ntarengwa ntiburenga m8
  • D. A na B nibyo bisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 59 Amategeko
Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira:
  • A. itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. itara ry’icyatsi cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 60 Amategeko
Ku kinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntikigomba kurenga ibipimo bikurikira:
  • A. inyuma ni m 3 na cm 50 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. imbere ni m 1 na cm 70
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo