Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 61 Amategeko
Iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kandi igihe imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo kigaragazwa ku buryo bukurikira:
  • A. itara ritukura cyangwa akagarurarumuri ku mutuku ku manywa
  • B. agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande mu ijoro
  • C. itara ry’umuhondo cyangwa akagarurarumuri k’umuhondo
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 62 Amategeko
Iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi, ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari bwayo bushobora kugera ku bipimo bikurikira:
  • A. m 2.50
  • B. m 2.75 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. m 3
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 63 Amategeko
Uretse mu mijyi kuyindi mihanda yagenywe na minisiteri ushinzwe gutwara ibintu n’abantu, uburemere ntarengwa bwemewe ku binyabiziga bifatanye bifite imitambiko itatu ni:
  • A. toni 20
  • B. toni 16
  • C. toni 12 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. toni 10

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 64 Amategeko
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara rituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifite amabara akurikira:
  • A. umuhondo
  • B. icyatsi kibisi ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. umweru
  • D. umutuku
Ikibazo 65 Amategeko
Ikinyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana bifite imitambiko ibiri ikurikiranye mu bugari bwayo ni ukuvuga imitambiko yihindukiza kucyo ifungiyeho, uburebure bwabyo ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira:
  • A. m11
  • B. m10
  • C. m7 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 66 Amategeko
Bumwe muri ubu bwoko bwa feri ituma imodoka iguma aho iri uko yaba yikoreye kose ku muzamuko cyangwa ku gacuri bya 16%, imyanya ya feri igomba gufata igakomeza kwegera kuburyo bw’ibyuma niyo umuyobozi yaba atarimo:
  • A. feri yo guhagarara umwanya munini ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. feri y’urugendo
  • C. feri yo gutabara
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo