Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 73 Amategeko
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe nuko ibihe bimeze nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura bitagishoboka kubona neza muri m 200, imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri bari ku murongo bayobowe na mwarimu, iyo bagenda mu muhanda ku isonga hakaba hari abantu barenze umwe, bagaragzwa ku buryo bukurikira:
  • A. imbere ni itara ryera ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’imbere hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. inyuma ni itara umuhondo ritwariwe ku ruhande rw’ibumoso n’umuntu uri ku murongo w’inyuma hafi y’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 74 Amategeko
Imizigo yikorewe n’amagare, velomoteri, amapikipiki, ibinyamitende by’ibiziga bitatu nibyo ibiziga bine bifite cyangwa bidafite moteri inyuma ntishobora kurenza ibipimo bikurikira:
  • A. cm 20
  • B. cm 30
  • C. cm 50 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. cm 60
Ikibazo 75 Amategeko
Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira:
  • A. ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga
  • C. inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 76 Amategeko
Nta tara na rimwe cyangwa utugarurarumuri bishobora kuba bifunze kuburyo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya cm 40 kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye ariko ibyo ntibikurikizwa ku matara akurikira:
  • A. amatara kamenabihu
  • B. amatara yo gusubira inyuma
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 77 Amategeko
Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’i kinyabiziga utugarurarumuri tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ikurikira:
  • A. metero 100
  • B. metero 150 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. metero 200
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 78 Amategeko
Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri, hatarimo velomoteri n’ibinyabiziga bidapakiye umuvuduko wabyo udashobora kurenga km 50 mu isaha ahateganye bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ikurikira:
  • A. metero 200
  • B. metero 150
  • C. metero 100 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. metero 50