Inyigisho z'Iga Gutwara
Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri
Ikibazo 79
Amategeko
Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa mu ntera ikurikira y’ahantu habyerekana:
Ikibazo 80
Amategeko
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona ku buryo bukurikira:
Ikibazo 81
Amategeko
Ahatari mu nsisiro, umuyobozi wese ugenza ikinyabiziga kimwe cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibiro 3500 cyangwa bifite uburebure bwite burenga metero 10 agomba, keretse iyo anyuze cyangwa agiye kunyura ku bindi binyabiziga, gusiga hagati y’ikinyabiziga cye n’iki muri imbere umwanya uhagije kugirango ibinyabiziga bimuhiseho bishobore kuhigobeka bidateje impanuka igihe bibaye ngombwa ariko ibyo ntibikurikizwa mu bihe bikurikira:
Ikibazo 82
Amategeko
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose nubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kandi ntibugire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
Ikibazo 83
Amategeko
Amatara ndangacyerekezo agomba kuba agizwe n’ibintu bifashe ku rumuri rumyasa, biringaniye ku buryo bigira umubare utari igiharwe ku mpande z’imbere n’inyuma z’ikinyabiziga ayo matara aba afite amabara akurikira:
Ikibazo 84
Amategeko
Amahoni y’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri agomba kohereza ijwi ry’injyana imwe rikomeza kandi ridacengera amatwi ariko ibinyabiziga bikurikira bishobora kugira ihoni ridasanzwe ridahuye n’ibivuzwe haruguru: