Inyigisho z'Iga Gutwara
Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri
Ikibazo 85
Amategeko
Icyapa kibuza kunyura kubindi binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipiki adafite akanyabiziga ku ruhande gifite ibimenyetso by’amabara akurikira:
Ikibazo 86
Amategeko
Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n’ubuso bw’ibara rikurikira:
Ikibazo 87
Amategeko
Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira ibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ya m 20:
Ikibazo 88
Amategeko
Imirongo y’ingabo z’igihugu zigendera kuri gahunda n’utundi dutsiko twose tw’abanyamaguru nk’imperekerane cyangwa udutsiko tw’abanyeshuri iyo bitagishoboka kubona neza muri m200, bagaragazwa ni itara ryera imbere naho inyuma ni itara ry’umutuku ariko iyo uburebure bwiyo mirongo cyangwa bw’utwo du tsiko burenga m6 impande zatwo cyangwa zayo zigaragazwa ku buryo bukurikira:
Ikibazo 89
Amategeko
Amatara ndangambere na ndanganyuma y’imodoka zitarengeje m 6 z’uburebure na m 2 z’ubugari habariwemo imitwaro kandi nta kindi kinyabiziga kiziritseho ashobora gusimburwa n’amatara yo guhagarara umwanya munini iyo ibyo binyabiziga bihagaze umwanya muto cyangwa munini mu nsisiro bibangikanye ku ruhande rw’umuhanda. Ayo matara arangwa n’amabara akurikira:
Ikibazo 90
Amategeko
Amatara ndangaburumbarare agomba kubonwa nijoro igihe ijuru rikeye n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri mu ntera ya :