Inyigisho z'Iga Gutwara
Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri
Ikibazo 121
Amategeko
Iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibintu bimeze bitagishoboka kubona muri m 200, ibinyabiziga cyangwa imitwaro bifite ubugari burenga m 2.50 iyo bigenda mu nzira nyabagendwa bigaragazwa ku buryo bukurikira:
Ikibazo 122
Amategeko
Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye ugaragaza inkombe mpimbano y’umuhanda kiba kigenewe ibi bikurikira:
Ikibazo 123
Amategeko
Iminyururu n’ibindi byuma bifashisha bishobora kuvanwaho cyangwa binagana, hatabariwemo ibimenyetso byerekana ibyerekezo bigomba gutungurwa ku kinyabiziga ku buryo igihe byizunguza bitarenga impande zihera uburumbarare bw’ikinyabiziga kandi ibyo byuma bifashisha ntibigomba gukururuka ku butaka ariko ibyo ntibibujijwe ku binyabiziga bikurikira:
Ikibazo 124
Amategeko
Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
Ikibazo 125
Amategeko
Uretse bibonewe uruhushya, ubundi birabujijwe gushyira no gukomeza kugendesha imodoka cyangwa romoruki mu nzira nyabagendwa iyo uburemere bw’ibyikorewe burenze uburemere ntarengwa bwemewe n’ikarita iranga ikinyabiziga ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
Ikibazo 126
Amategeko
Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe ibinyabiziga bikururana birenze bitatu bigomba gutangirwa uruhusa, uretse imashini ihinga iyo zigenda uregendo rutarenze km 25, ibinyabiziga bikururana bitwaye ibyamamazwa n’ibindi biteganwa n’iri teka ariko igiteranyo cy’uburebure bw’ibyo binyabiziga bikururana ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira: