Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 127 Amategeko
Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara akurikira:
  • A. amatara abiri ndangambere n’amatara abiri ndanganyuma yerekana ko ikinyabiziga gihagaze
  • B. utugarurarumuri tubiri
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 128 Amategeko
Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa aha hakurikira:
  • A. mu masangano
  • B. mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati yaho bishinze n’inkomane ikurikiyeho ku ruhande rw’inzira bishinzeho ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. ibyo byapa bishyirwaho hakurikijwe intera ibitandukanya
  • D. B na C ni ibisubizo by’ukuri
Ikibazo 129 Amategeko
Icyapa cy’inyongera kerekana aho bagobokera ibinyabiziga kirangwa n’amabara akurikira:
  • A. ubururu, umweru, umutuku
  • B. umweru, umukara, ubururu ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. umutuku, umweru n’umukara
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 130 Amategeko
Icyapa cyerekana uburebure bw’igice cyatera ibyago cyangwa bw’ahantu amabwiriza y’icyo cyapa agomba gukurikizwa kirangwa n’ubuso n’ibimenyetso bikurikira:
  • A. ubuso umweru, ikimenyetso ubururu
  • B. ubuso ubururu, ikimenyetso umweru
  • C. ubuso ubururu, ikimenyetso umweru n’umukara
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 131 Amategeko
Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse uvuga ibi bikurikira:
  • A. guhagarara umwanya muto birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo
  • B. guhagarara umwanya muto n’umunini birabujijwe ku burebure bw’uwo murongo
  • C. aho bahagarara umwanya munini cyangwa muto
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 132 Amategeko
Ku binyabiziga cyangwa ibinyabiziga bikururana igice kirenga ku biziga ntigishobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • A. iby’inyuma m 3.40
  • B. iby’imbere m 2.50
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI