Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 139 Amategeko
Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe:
  • A. kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru
  • B. guhagarara aho bageze
  • C. koroherana ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. gukuraho inkomyi
Ikibazo 140 Amategeko
Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira:
  • A. umuvuduko w’abanyamaguru
  • B. ubugari bw’umuhanda
  • C. umubare w’abanyamaguru
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 141 Amategeko
Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira:
  • A. burenga toni 1
  • B. burenga toni 2
  • C. burenga toni 24
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 142 Amategeko
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
  • A. km 25
  • B. km 70
  • C. km 40
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 143 Amategeko
Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni:
  • A. km 50 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. km 40
  • C. km 30
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 144 Amategeko
Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira:
  • A. mu duhanda tw’abanyamagare
  • B. mu duhanda twagenewe velomoteri
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo