Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 151 Amategeko
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira:
  • A. 2
  • B. 3
  • C. 1 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 152 Amategeko
Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
  • A. ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 153 Amategeko
Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira:
  • A. ku binyabiziga by’ingabo
  • B. ibinyabiziga bihinga iyo bigendeshwa mu karere katarenga km 25 uvuye aho ziba ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. ibinyabiziga bya police
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 154 Amategeko
Imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo ugaragaza:
  • A. ahanyurwa n’amagare na velomoteri
  • B. ahanyurwa n’ingorofani n’ibinyamitende
  • C. ahanyurwa n’abanyamaguru ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 155 Amategeko
Iyo harimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka ikurikira:
  • A. imyaka 10
  • B. imyaka 12 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. imyaka 7
  • D. nta gisubizocy’ukuri kirimo
Ikibazo 156 Amategeko
Iyo ikinyabiziga kitagikora cyangwa cyoherejwe mu mahanga burundu ibyapa ndanga bigomba gukurwaho bikoherezwa mu biro by’imisoro, ibyo bikorwa mu gihe kingana gute:
  • A. ibyumweru bibiri
  • B. amezi abiri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. ukwezi kumwe
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo