Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 13 Amategeko
Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira:
  • A. Amatara ndanga
  • B. Amatara ari imbere mu modoka ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. Amatara ndangaburambarare
  • D. Ibisubizo byose nibyo
Ikibazo 14 Amategeko
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni:
  • A. Km25
  • B. Km70
  • C. Km40
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 15 Amategeko
Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza babwita:
  • A. Feri y’urugendo
  • B. Feri yo guhagarara umwanya munini
  • C. Feri yo gutabara ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 16 Amategeko
Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurakirahure tungahe:
  • A. 2
  • B. 3
  • C. 1 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 17 Amategeko
Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kuzimwa mu bihe bikurikira:
  • A. Iyo umuhanda umurikiye umuyobozi abasha kureba muri metero 20
  • B. Iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana n’ibindi ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. Iyo ari mu nsisiro
  • D. Ibisubizo byose ni ukuri
Ikibazo 18 Amategeko
Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenga abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira:
  • A. Itara ndangamubyimba
  • B. Itara ryerekana icyerekezo
  • C. Itara ndangaburumbarare
  • D. Ibisubizo byose ni ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI