Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 25 Amategeko
Igice cy'inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari:
  • A. Ahanyurwa n’amagare na velomoteri
  • B. Ahanyurwa n’ingorofani
  • C. Ahanyurwa n’ibinyamitende ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 26 Amategeko
Ubugari bwa romoruki ntiburenza ubugari bw’ikinyabiziga kiyikurura iyo ikuruwe n’ibinyabiziga bikurikira:
  • A. Igare
  • B. Velomoteri
  • C. Ipikipiki ifite akanyabiziga kometse ku ruhande rwayo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 27 Amategeko
Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka:
  • A. Imyaka 10
  • B. Imyaka 12 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. Imyaka 7
  • D. Ntagisubizo cy’ukuri kirimo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 28 Amategeko
Icyapa kivuga gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere gifite amabara akurikira:
  • A. Ubuso ni umweru
  • B. Ikirango ni umutuku n’umukara
  • C. Ikirango ni umweru n’umukara
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 29 Amategeko
Ni ryari itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rikurikizwa mu masangano:
  • A. Iyo nta cyapa cyo gutambuka mbere gihari
  • B. Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri
Ikibazo 30 Amategeko
Ibimenyetso bimurika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw'ibinyabiziga bishyirwa iburyo bw'umuhanda. Ariko bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda:
  • A. Hakurikijwe icyerekezo abagenzi bireba baganamo
  • B. Hakurikijwe icyo ibyo bimenyetso bigamije kwerekana
  • C. Kugirango birusheho kugaragara neza ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Ibisubizo byose ni ukuri