Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 31 Amategeko
Iyo itara ry’umuhondo rimyatsa rikoreshejwe mu masangano y’amayira ahwanyije agaciro rishyirwa ahagana he:
  • A. Kuri buri nzira
  • B. Hagati y’amasangano
  • C. Iburyo bw’amasangano
  • D. a na b ni ibisubizo by’ ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 32 Amategeko
Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona :
  • A. Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
  • B. Iburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
  • C. Babona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 33 Amategeko
Ibinyabiziga bikurikira bigomba gukorerwa isuzumwa rimwe mu mezi 6:
  • A. Ibinyabiziga bitwara abagenzi muri rusange
  • B. Ibinyabiziga bigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3.5
  • C. Ibinyabiziga bigenewe kwigisha gutwara
  • D. Ibisubizo byose ni ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 34 Amategeko
Iyo kuyobya umuhanda ari ngombwa bigaragazwa kuva aho uhera no kuburebure bwawo n’icyapa gifite ubuso bw’amabara akurikira:
  • A. Ubururu ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. Umweru
  • C. Umutuku
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri
Ikibazo 35 Amategeko
Ku mihanda ibyapa bikurikira bigomba kugaragazwa ku buryo bumwe:
  • A. Ibyapa biyobora n’ibitegeka
  • B. Ibyapa biburira n’ibitegeka
  • C. Ibyapa bibuza n’ibitegeka ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 36 Amategeko
Ni iyihe feri ituma imodoka igenda buhoro kandi igahagarara ku buryo bwizewe bubangutse kandi nyabwo, uko imodoka yaba yikoreye kose yaba igeze ahacuramye cyangwa ahaterera:
  • A. Feri y’urugendo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. Feri yo gutabara
  • C. Feri yo guhagarara umwanya munini
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo