Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 37 Amategeko
Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi by’ingoboka bikoreshwa gusa igihe nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe uretse gusa kugirango ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe km 20 mu isaha, ibyo bizirikisho bigaragazwa ku buryo bukurikira:
  • A. Agatambaro gatukura kuri cm 50 z’umuhanda
  • B. Ikimenyetso cy’itara risa n’icunga rihishije
  • C. Icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite cm 20 kuri buri ruhande
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 38 Amategeko
Uretse mu mujyi, ku yindi mihanda yajyenwe na minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, uburemere ntarengwa ku binyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga hatarimo makuzungu ni :
  • A. Toni 10
  • B. Toni 12
  • C. Toni 16 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Toni 24
Ikibazo 39 Amategeko
Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubwiyikorewe n’ibinyamitende 4 bifite cyangwa bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romuruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga ibipimo bikurikira:
  • A. cm 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye
  • B. Ubugari ntarengwa budakuka ni metero 2 na sentimetero 50
  • C. A na B ni ibisubizo by’ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 40 Amategeko
Kunyura ku binyabiziga bindi, uretse icy’ibiziga bibiri, bibujijwe aha hakurikira:
  • A. Hafi y’iteme iyo hari umuhanda ufunganye
  • B. Hafi y’aho abanyamaguru banyura
  • C. Hafi y’ibice by’umuhanda bimeze nabi
  • D. Ibi bisubizo byose ni ukuri ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
Ikibazo 41 Amategeko
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni:
  • A. Km 60 mu isaha ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. Km 40 mu isaha
  • C. Km 25 mu isaha
  • D. Km20 mu isaha
Ikibazo 42 Amategeko
Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere bwemewe butarenga kilogarama 3500 ni:
  • A. Km 60 mu isaha
  • B. Km 40 mu isaha
  • C. Km 75 mu isaha ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. Km20 mu isaha