Inyigisho z'Iga Gutwara

Soma igisubizo cy’ukuri ako kanya – menya neza mbere y’ikizamini cy’ukuri

Ikibazo 49 Amategeko
Nta tara na rimwe cyangwa akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi y’ibipimo bikurikira kuva ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye :
  • A. Cm 30
  • B. Cm 40 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. Cm 50
  • D. Metero 1 na cm 55
Ikibazo 50 Amategeko
Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe ayo matara agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana kandi akagomba gushyirwaho ku buryo buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabizigamo kabiri mu burebure bwacyo. Ariko ibi ntibikurikizwa ku matara akurikira:
  • A. itara ndangamubyimba
  • B. itara ndangaburumbarare
  • C. itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga inyuma ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. A na B byose nibyo
Ikibazo 51 Amategeko
Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma ntihashobora kuba aharenze ibipimo bikurikira hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye:
  • A. m1 na cm 50
  • B. m1 na cm 75
  • C. m 1 na cm 90 ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • D. m2 na cm 10

Witeguye Gufata Umwitozo?

Kora imyitozo yose hano, wishyure RWF 300 maze uhabwe access yuzuye mu portal!

Tangira Ubu →
Ikibazo 52 Amategeko
Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora:
  • A. igihe kigenda ahamanuka
  • B. igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • C. igihe gifite feri y’urugendo
  • D. ibisubizo byose ni byo
Ikibazo 53 Amategeko
Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango ugaragaze ibi bikurikira:
  • A. inkombe mpimbano z’umuhanda ✓ IGISUBIZO CY’UKURI
  • B. ahahagararwa umwanya muto n’umunini
  • C. ahanyura abayobozi b’amagare
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo
Ikibazo 54 Amategeko
Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira:
  • A. hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga
  • B. inyuma hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga
  • C. inyuma ahegereye inguni y’iburyo
  • D. nta gisubizo cy’ukuri kirimo ✓ IGISUBIZO CY’UKURI